U Rwanda rwihutishije ingamba zo gukumira Ibiza no kwimura abaturage batuye mu bice bishobora kwibasirwa n'imyuzure,inkangu, nibindi biza. Mugihe igihugu cyiteguye igihe cyimvura ya Nzeri kugeza Ukuboza 2026 imiryango 4785 yamaze kwimurwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imicungire y’Ibiza (MINEMA) yatangaje ko mu mwaka wa 2026 imiryango 4,785 yamaze kwimurwa ikurwa mu bice byagaragajwe ko biri mu byago byinshi. Icyakora, hari indi miryango myinshi ikiri mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza, bituma uturere dukomeza gahunda zo kwimura abaturage,

U Rwanda rwihutishije ingamba zo gukumira Ibiza no kwimura abaturage batuye mu bice bishobora kwibasirwa n'imyuzure,inkangu, nibindi biza. Mugihe igihugu cyiteguye igihe cyimvura ya Nzeri kugeza Ukuboza 2026 imiryango 4785 yamaze kwimurwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imicungire y’Ibiza (MINEMA) yatangaje ko mu mwaka wa 2026 imiryango 4,785 yamaze kwimurwa ikurwa mu bice byagaragajwe ko biri mu byago byinshi. Icyakora, hari indi miryango myinshi ikiri mu bice bishobora kwibasirwa n’ibiza, bituma uturere dukomeza gahunda zo kwimura abaturage, kunoza imiyoboro y’amazi no gutegura ahantu ho guhungira imvura nyishi iteganyijwe Meteo Rwanda yatangaje ko mu gihe cy’imvura cya Nzeri kugeza Ukuboza 2026, u Rwanda rushobora kubona imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1,000. Iyi mvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigereranyo gisanzwe cy’imyaka myinshi, kiri hagati ya milimetero 279 na 962. Meteo Rwanda ivuga ko uko imvura iteganyijwe ishobora kugenda imeze bifitanye isano n’imiterere y’ikirere irimo El Niño, ubushyuhe bw’amazi yo mu nyanja ya Pasifika n’iy’Ubuhinde, ndetse n’imigendekere y’akarere ka ITCZ gatwara ubuhehere mu karere u Rwanda ruherereyemo Ibihe by’imvura biteganyijwe bishobora gusa n’ibyagaragaye mu 1997 na 2023, imyaka yagaragayemo imvura nyinshi n’ibiza bikomeye mu bice bitandukanye by’u Rwanda Iburengerazuba ni hamwe mu hateganyijwe imvura nyinshi. Meteo Rwanda iteganya ko Nyamasheke, ibice by'iburengerazuba  bya Rustiro na Karongi,ibice by'iburengerazuba n'amajyepfo ya Nyamagabe,na Nyaruguru hamwe n'uburasirazuba bwa Rusizi,hashobora kugwa imvura iri hagati ya 800 na1,000mm  Musanze, Gakenke, ibice bya Burera, Muhanga ndetse n’ahenshi mu Ntara y’Iburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya 600 na 800 mm Mu Ntara y’Iburengerazuba, imiryango 2,799 yamaze kwimurwa. Muri Nyabihu hamenyekanye imiryango 532 ikeneye kwimurwa, mu gihe Rubavu yagaragaje imiryango 590 ikeneye kwimurwa kandi igenera amafaranga miliyoni 201 z’amanyarwanda mu ngengo y’imari ya 2026/2027 yo kubakira imiryango itishoboye iba ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza Rusizi, imiryango 400 yamaze kwimurwa, muri yo 317 ikaba izahabwa ubufasha bw’ubukode. Karongi nayo yateguye ahantu habiri hifashishwa mu gihe cyo guhungisha abaturage, ishyiraho amakipe y’ubutabazi kandi itegura ibikorwa byo guhangana n’ibiza. Mu Ntara y’Amajyepfo, hari imiryango 2,268, cyane cyane muri Muhanga, Kamonyi na Nyamagabe, ikiri mu bice byagaragajwe nk’ibyago kandi ikeneye kwimurwa I Muhanga hamenyekanye ahantu 64 hashobora guteza ibyago, ndetse hari imiryango 199 ikeneye ubufasha bwo kubona aho iba ahandi. Raporo kandi igaragaza ko imiryango 564 yari imaze kwimurwa muri Kamena 2026, mu gihe ikibazo cy’imiturire mu bice by’ibyago kigikomeje gukemurwa Muri Gakenke, hamenyekanye ahantu 49 hashobora kwibasirwa n’ibiza, aho abarenga 881 batuye mu bice biri mu byago. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye gusaba ubufasha bw’ubukode no kwimura imiryango yugarijwe n’ibiza. I Musanze, abaturage 125 bari batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza bamaze kwimurwa, ndetse akarere kagira amakipe y’abakorerabushake n’abandi bafasha mu bikorwa byo gutabara  MINEMA ivuga ko u Rwanda ruteganya gukumira ibiza mbere y’uko biba, aho gutegereza ko bibaho kugira ngo abantu batabarwe. Mu muganda wo ku wa 29 Kanama 2026, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bakoreye ibikorwa birimo gufata neza ibisenge, gusukura imiyoboro y’amazi, gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri no gutegura amazu ashobora kwibasirwa n’umuyaga cyangwa imvura nyinshi Abaturage batuye ahantu hashobora guteza ibyago basabwe kwimuka hakiri kare no gukurikira ubutumwa bw’imbuzi butangwa n’inzego zibishinzwe. Ku rwego rw’igihugu, ahantu 14 ho guhungira by’igihe gito hamaze gutegurwa mu turere twa Kigali, Musanze, Kayonza na Karongi. Hari kandi ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi. U Rwanda rwanashyizeho National Emergency Command Centre ikora amasaha 24 kuri 24, igamije guhuza ibikorwa byo gutabara no guhangana n’ibiza. Hateguwe kandi ibyumba by’ubuyobozi bw’ibiza mu turere Kwimura abaturage ni imwe mu ngamba zo kugabanya ingaruka z’ibiza bishobora gukomoka ku mvura nyinshi, imyuzure n’inkangu. MINEMA ishimangira ko gukumira hakiri kare ari ingenzi, mu gihe Meteo Rwanda isaba abaturage n’inzego zitandukanye gukoresha amakuru y’iteganyagihe n’ubutumwa bw’imbuzi mu gufata ibyemezo hakiri kare Ku baturage batuye ahantu hahanamye cyangwa hashobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu, izi mpinduka z’ikirere zongera akamaro ko kwimuka ahantu hatekanye no gufata ingamba zo kurwanya isuri, gutunganya imiyoboro y’amazi no gukurikira ubutumwa bw’inzego zibishinzwe Uwanditse : rahab iradukunda.

A little more informed. A little more connected.