U Rwanda rugiye kongera ubushobozi mu kuvura indwara zikomeye zifata ubwonko, nyuma y’uko Dr. Sylvie Inyange ari mu mahugurwa yihariye azatuma aba umuganga wa mbere w’inzobere mu kuvura indwara z’imitsi yo mu bwonko hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Endovascular.
Dr. Sylvie Inyange ni umwe mu baganga b’Abanyarwanda b’inzobere mu kubaga ubwonko. Mbere yo kujya gukomeza amasomo ye muri Ethiopia, yakoreraga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari asanzwe akora akazi ko kuvura indwara zifata ubwonko n’uruti rw’umugongo.
Kuri ubu ari mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, aho akorera amahugurwa mu bigo by’ubuvuzi bya Habari Medical Plaza na Axon Stroke & Spine Center. Aho ari ahabwa ubufasha n’abaganga b’inzobere barimo Dr. Wondwossen Tekle na Dr. Akeza Teame.
Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yasuye Dr. Inyange aho ari gukorera ayo mahugurwa. Uru ruzinduko rwagaragaje ubufatanye bugamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abaganga b’u Rwanda mu kuvura indwara zisaba ikoranabuhanga rihanitse.
Ikoranabuhanga rya Endovascular rikoresha utuyoboro duto twinjizwa mu mitsi y’amaraso kugira ngo abaganga babashe kugera aharwaye, kuvura ibibazo by'imitsi cyangwa gukuramo amaraso yipfunditse, bitabaye ngombwa ko bafungura igihanga nk'uko bikorwa mu kubaga bisanzwe.
Ubu buhanga buzafasha Dr. Inyange kuvura indwara zirimo izifata umuntu mu buryo bw'impanuka bitewe no kwipfundika kw'amaraso mu bwonko (stroke), imitsi yo mu bwonko yagutse mu buryo budasanzwe (brain aneurysms) n'ibindi bibazo by'imitsi y'amaraso yo mu bwonko no mu ruti rw'umugongo.
Kuba u Rwanda rugiye kugira umuganga ufite ubu bumenyi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuvuzi bw’indwara zifata ubwonko, kuko bishobora kugabanya gukenera kohereza abarwayi hanze y’igihugu gushaka ubwo buvuzi
Nkuko amakuru yatangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2026 agaragaza ko Dr. Sylvie Inyange akiri mu mahugurwa muri Ethiopia. Ntabwo aratangazwa ko yamaze kuyasoza cyangwa ngo atangire gutanga ubu buvuzi mu Rwanda.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.