Ambasade y’u Rwanda muri Misiri yihanganishije Leta n’abaturage b’icyo gihugu nyuma y’impanuka y’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli, yateje inkongi y’umuriro yahitanye abantu 31, abandi 21 barakomereka. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Giza ku wa 25 Ugushyingo 2026.

Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda yasohoye ku wa 26 Ugushyingo, yagaragaje agahinda yatewe n’iyi mpanuka, inihanganisha imiryango yabuze abayo. Yongeyeho ko u Rwanda ruhagaze ku ruhande rwa Guverinoma n’abaturage ba Misiri muri ibi bihe bikomeye, runifuriza abakomeretse gukira vuba.

Iyi mpanuka yabereye ku muhanda uzenguruka umujyi wa Cairo, mu gace ka Al-Warraq muri Giza. Ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yarahirimye, ibyo yari itwaye bifatwa n’inkongi y’umuriro, maze umuriro ukwira no ku zindi modoka zari kuri uwo muhanda.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima muri Misiri agaragaza ko abantu 31 bahasize ubuzima, abandi 21 bagakomereka. Iyi nkongi yangije imodoka n’amapikipiki 27, mu gihe ubutabazi bwahise butabara abakomeretse bukabajyana mu bitaro.

A little more informed. A little more connected.