Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwamenyesheje Kongere( congrès )ya Amerika ko buteganya kugabanya umubare w’impunzi zizemererwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2027 ukagera ku 17,500, benshi muri bo bakaba abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe ku wa Kabiri. Mu nyandiko bwoherejwe muri Kongere, ubuyobozi bwavuze ko abo bazungu bo muri Afurika y’Epfo, barimo (Afrikaners), bahura no kwamburwa ubutaka ndetse n’ubundi buryo bw’itotezwa, kandi ko bashobora kwinjira no kumenyera ubuzima bwo muri Amerika. Guverinoma ya Afurika y’Epfo yo yakomeje guhakana ko abazung
Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwamenyesheje Kongere( congrès )ya Amerika ko buteganya kugabanya umubare w’impunzi zizemererwa kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2027 ukagera ku 17,500, benshi muri bo bakaba abazungu bakomoka muri Afurika y’Epfo, nk’uko byatangajwe ku wa Kabiri. Mu nyandiko bwoherejwe muri Kongere, ubuyobozi bwavuze ko abo bazungu bo muri Afurika y’Epfo, barimo (Afrikaners), bahura no kwamburwa ubutaka ndetse n’ubundi buryo bw’itotezwa, kandi ko bashobora kwinjira no kumenyera ubuzima bwo muri Amerika. Guverinoma ya Afurika y’Epfo yo yakomeje guhakana ko abazungu bo muri icyo gihugu, cyane cyane Abafrikana, ari itsinda rito ritotezwa cyangwa ribangamiwe kubera ubwoko bwabo. Iki kibazo kimaze guteza umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi. Ubuyobozi bwa Trump bwabwiye Konger(congeres)ko buteganya gukoresha hafi miliyoni 500 z’amadolari mu gutuza no gufasha impunzi shya gutangira ubuzima muri Amerika. Imiryango isanzwe ikora mu gutuza impunzi muri Amerika yanenze icyemezo cyo kongera kwibanda ku mpunzi z’abazungu bo muri Afurika y’Epfo. Naomi Steinberg, umuyobozi wungirije wa HIAS ushinzwe politiki n’ubuvugizi ku mpunzi n’abimukira, yavuze ko gahunda y’impunzi ya Amerika yari imaze imyaka irenga 40 ifasha abantu bahunga urugomo n’itotezwa kubona ubuhungiro. Perezida wa Amerika ni we ushyiraho buri mwaka umubare ntarengwa w’impunzi igihugu kizakira. Mu mateka, uwo mubare wagabanirwaga mu turere dutandukanye tw’isi, hashingiwe ku ntambara, amakimbirane n’ibindi bibazo by’ubutabazi. HIAS ivuga ko kuva gahunda y’impunzi yatangira mu 1980, impunzi zigera ku 92,000 ku mwaka ari zo zagiye zakirwa muri Amerika ku mpuzandengo. Umwaka ushize, ubuyobozi bwa Trump bwari bwashyize umubare ntarengwa ku 7,500, ahanini ari Abafrikana, ariko nyuma buwongera bugera kuri 17,500, buvuga ko ibibazo bitari byitezwe muri Afurika y’Epfo byateje “ibihe byihutirwa by’impunzi.” Mu gihe cya mbere Trump yari Perezida, umubare w’impunzi Amerika yakiraga buri mwaka waragabanutse. Ubuyobozi bwa Joe Biden bwaje kongera kuwuzamura, bugena intego yo kwakira impunzi 125,000 mu mwaka wa nyuma wa Biden ku butegetsi. Trump amaze kongera gutorerwa kuyobora Amerika, yahise ahagarika gahunda y’impunzi. Nyuma yongeye kuyifungura, ariko gahunda ishyirwa cyane ku bazungu bo muri Afurika y’Epfo. Aani abakomoka ahanini ku baturage b’abakoloni baturutse mu Buholandi no mu Bufaransa bageze muri Afurika y’Epfo mu kinyejana cya 17. Ni bamwe mu bazungu baba muri Afurika y’Epfo, abandi bakaba bakomoka ku Bongereza. Abafrikana bagize uruhare rukomeye muri gahunda ya Apartheid, gahunda yo kuvangura abantu hashingiwe ku moko yamaze muri Afurika y’Epfo kuva mu 1948 kugeza mu 1994. Mu 1994, Nelson Mandela yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Afurika y’Epfo nyuma y’amatora ya mbere ya demokarasi yitabiriwe n’amoko yose.
Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.