Urugaga rw'Abavoka muri Uganda (Uganda Law Society - ULS) rwasabye Urwego rw'Ubucamanza guhagarika ibyo rwise amakosa mu mikorere y'urubanza rwa Kizza Besigye , nyuma y'uko aguye mu rukiko ku wa Gatatu mu gihe urubanza rwe ku cyaha cyo kugambanira igihugu rwari rutangiye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Perezida wa ULS, Isaac Ssemakadde , yavuze ko bahangayikishijwe cyane n'ibyabereye mu rukiko imbere ya Emmanuel Baguma , anenga kandi amabwiriza mashya yagabanyije uburyo itangazamakuru ryakurikiranaga uru rubanza. ULS yavuze ko ayo mabwiriza yashyizweho binyuze muri gahunda ya
Urugaga rw'Abavoka muri Uganda (Uganda Law Society - ULS) rwasabye Urwego rw'Ubucamanza guhagarika ibyo rwise amakosa mu mikorere y'urubanza rwa
Kizza Besigye
, nyuma y'uko aguye mu rukiko ku wa Gatatu mu gihe urubanza rwe ku cyaha cyo kugambanira igihugu rwari rutangiye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Perezida wa ULS,
Isaac Ssemakadde
, yavuze ko bahangayikishijwe cyane n'ibyabereye mu rukiko imbere ya
Emmanuel Baguma
, anenga kandi amabwiriza mashya yagabanyije uburyo itangazamakuru ryakurikiranaga uru rubanza. ULS yavuze ko ayo mabwiriza yashyizweho binyuze muri gahunda ya
Electronic Court Case Management System (ECCMIS)
abuza gufata amafoto, gutambutsa urubanza imbonankubone no gutuma abaturage batabona amakuru ahagije, ibintu ivuga ko binyuranyije n'ihame ry'ubutabera bukorera mu mucyo. Urwo rugaga rwibukije ko Itegeko Nshinga rya Uganda riha buri wese uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye kandi mu gihe gikwiye, ariko ruvuga ko kwihutisha urubanza bitagomba kubangamira uburenganzira bw'uregwa, burimo kugira umwunganizi yihitiyemo, kuba afite ubuzima bumwemerera kuburana ndetse no gukorera mu mucyo. Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu, Besigye yaguye mu rukiko nyuma yo gusakuza inshuro nyinshi agira ati:
"Stop, stop, stop"
, mu gihe ubushinjacyaha bwari butangiye kumva umutangabuhamya wabwo wa mbere. Yari yabanje kwamagana icyemezo cy'urukiko cyo kumuha abanyamategeko bagenwe na Leta, avuga ko ashaka kuburanishwa n'abavoka yihitiyemo. Umugore we,
Winnie Byanyima
, yatangaje ko yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya
Mulago National Referral Hospital
, asaba ko yavurwa na muganga we bwite. ULS yanasabye urukiko kubanza gufata imyanzuro ku busabe bwari bwaratanzwe bwo guhagarika by'agateganyo urubanza ndetse n'ibirego bivuga ko hari ibikorwa bibangamira abunganira Besigye, mbere yo gukomeza iburanisha. Urwo rugaga rwasabye kandi ko:
Besigye ahabwa ubuvuzi bwigenga kandi bwizewe;
Imbogamizi zashyizwe ku itangazamakuru zikurwaho;
Urubanza rutambutswa imbonankubone ku miyoboro y'Ubucamanza no mu bitangazamakuru byemewe;
Ibirego n'ubusabe bwose butarasuzumwa bibanza gufatwaho icyemezo.
Kugeza ubu, Urwego rw'Ubucamanza rwa Uganda ntirwari rwari rwagira icyo rutangaza kuri iri tangazo. Dr. Kizza Besigye hamwe na mugenzi we
Obed Lutale
bahakana ibyaha baregwa byo kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi, mu gihe urubanza rwabo rukomeje.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.