U Rwanda rwagaragaje ko imihindagurikire y'ikirere ishobora kongera ibyago by'indwara zimwe na zimwe mu turere dutandukanye tw'igihugu, bitewe n'imvura nyinshi, amapfa n'ubushyuhe bukabije. Ibi biri muri raporo yiswe Rwanda Climate and Health Vulnerability and Adaptation Assessment 2026, yakozwe na Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye n'izindi nzego n'abafatanyabikorwa.
Raporo igaragaza ko uturere two mu Burengerazuba no mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba dushobora guhura n'ingaruka z'imvura nyinshi, imyuzure n'inkangu. Utwo turere turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyamasheke. Ibi bishobora kwangiza imihanda n'ibikorwaremezo, bikagora abaturage kugera kwa muganga.
Mu Ntara y'Iburasirazuba, cyane cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, ubushyuhe bukabije n'amapfa bishobora kongera ikibazo cy'ibura ry'amazi no kugabanya umusaruro w'ubuhinzi. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mirire myiza y'abaturage no ku buzima bwabo.
Raporo kandi igaragaza ko Umujyi wa Kigali, by'umwihariko Akarere ka Gasabo, ushobora guhura n'ingaruka z'ubushyuhe bukabije n'imyuzure iterwa n'imvura nyinshi.
Ku bijyanye n'indwara, raporo igaragaza ko malaria n'indwara ya Schistosomiasis, iterwa n'udukoko two mu mazi yanduye, bifitanye isano n'ibihe by'imvura. Indwara z'impiswi n'iziterwa n'udukoko two mu mara na zo zishobora kwiyongera igihe imvura nyinshi n'ubushyuhe bihungabanya isuku n'ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage.
Ikindi cyagaragajwe ni uko amapfa ashobora kugabanya umusaruro w'ubuhinzi, bikongera ibyago by'imirire mibi. Abana bato, abagore batwite n'abonsa, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'imiryango ifite amikoro make ni bo bashobora kwibasirwa cyane n'izi ngaruka.
Raporo yasuzumye amakuru y'ubuzima n'ikirere mu turere twose 30 tw'u Rwanda hagati ya 2019 na 2024. Yanarebye ubushobozi bw'ibitaro 10 byo mu turere twatoranyijwe mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, isanga abakozi b'ubuzima bafite impuzandengo y'ubushobozi bwo kwitegura kuri ibi bibazo ingana na 42%.
Mu myanzuro yayo, raporo yasabye gukomeza kunoza uburyo bwo gutanga imiburo y'ibiza, kongera ubumenyi bw'abakozi b'ubuzima no kunoza ibikorwa by'isuku, amazi meza n'isukura.
Iyi raporo igaragaza ko imihindagurikire y'ikirere atari ikibazo cy'ibidukikije gusa, ahubwo ko ari n'ikibazo gifite ingaruka ku buzima rusange bw'abaturage.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.