Intambara imaze imyaka isaga icumi muri Yemen yongeye gukaza umurego, nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba uzwi nka Houthis wongereye ibitero ndetse ukigarurira ibice bishya by’igihugu, bigashyira igitutu kuri Guverinoma ya Yemen yemewe n’amahanga.
Iyi ntambara imaze igihe kinini isa n’aho itoroshye kuyumva, kuko itarimo gusa impande ebyiri zirwanira ubutegetsi, ahubwo inarimo ibihugu bikomeye birimo Saudi Arabia, Iran n'Umuryango w’Abarabu.
INTAMBARA YATANGIYE ITE?
Kugira ngo twumve intandaro y’iyi ntambara, tugomba gusubira mu mwaka wa 2011, ubwo mu bihugu byinshi by’Abarabu habaga imyigaragambyo yari izwi nka Arab Spring.
Muri Yemen, abaturage bigaragambije basaba impinduka muri politiki ndetse n’iyegura rya Perezida Ali Abdullah Saleh wari umaze imyaka myinshi ayobora igihugu.
Mu mwaka wa 2012, Saleh yavuye ku butegetsi, asimburwa na Abd-Rabbu Mansour Hadi.
Gusa impinduka zari zitezwe ntizabaye uko abaturage babyifuzaga. Igihugu cyakomeje kugira ibibazo bya politiki, ubukungu n’amacakubiri hagati y'imitwe itandukanye.
Mu mwaka wa 2014, umutwe wa Houthis wafashe umurwa mukuru wa Sanaa, bituma igihugu kirushaho kujya mu mwiryane.
Mu mwaka wa 2015, Saudi Arabia iyoboye ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu yinjiye mu ntambara, ishyigikira Guverinoma ya Hadi.
Icyo gihe ni bwo intambara yahindutse ikibazo gikomeye ku rwego mpuzamahanga.
NI BA NDE BAHANGANYE?
Kugira ngo iyi ntambara yumvikane neza, hari impande eshatu z’ingenzi tugomba kumenya.
1. Umutwe wa Houthis
Ni umutwe wa politiki n’igisirikare ukorera cyane mu majyaruguru ya Yemen. Ufite ubufatanye na Iran, kandi ni wo ugenzura umurwa mukuru wa Sanaa n'ibice byinshi by’igihugu.
2. Guverinoma ya Yemen
Ni Guverinoma yemewe n’Umuryango w’Abibumbye, iyobowe n’inzego z’inzibacyuho zizwi nka Presidential Leadership Council.
Ifite icyicaro cy’agateganyo i Aden kandi ishyigikiwe cyane na Saudi Arabia.
3. Ibihugu byo hanze
Saudi Arabia yashyigikiye Guverinoma ya Yemen, mu gihe Iran ishyigikira umutwe wa Houthis.
United Arab Emirates na yo yagize uruhare rukomeye mu gushyigikira imitwe imwe n'imwe irwanya Houthis, ariko inyungu z’ibihugu byombi ntizihora zihura.
KUKI IYI NTAMBARA IHANGAYIKISHIJE ISI?
Impamvu imwe ikomeye ni uko Yemen iherereye hafi y'inzira y'ubwikorezi bwo mu mazi izwi nka Bab el-Mandeb.
Iyi nzira ihuza inyanja Itukura n'Ikigobe cya Aden, ikaba ingenzi mu gutwara ibicuruzwa n'ibikomoka kuri peteroli hagati y'ibice bitandukanye by'isi.
Kuba Houthis barigaruriye ibice bikomeye hafi y'iyi nzira bishobora kugira ingaruka ku bwikorezi mpuzamahanga.
Ni ukuvuga ko intambara ibera mu gihugu kimwe ishobora gutuma ibicuruzwa bitinda kugera mu bindi bihugu, ndetse n'ibiciro by'ubwikorezi bikazamuka.
ABATURAGE NI BO BAHOMBERA CYANE
Nubwo impande zitandukanye ziharanira inyungu za politiki n'ubutegetsi, abaturage ba Yemen ni bo bakomeje kwishyura ikiguzi gikomeye cy'iyi ntambara.
Raporo y'Umuryango w'Abibumbye igaragaza ko mu mwaka wa 2026, abantu miliyoni 22.3 muri Yemen bakeneye ubufasha bw'ubutabazi.
Muri bo, miliyoni 18.3 bahanganye n'ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa.
Ibi bivuze ko umubare munini w'abaturage udafite ubushobozi buhagije bwo kubona ibiribwa n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Abaturage benshi kandi bakomeje kuva mu byabo kubera umutekano muke.
Ikibazo cya Yemen ntikikiri intambara ishingiye gusa ku guhatanira ubutegetsi hagati y'imitwe yo muri icyo gihugu.
Cyahindutse ihuriro ry'inyungu za politiki, ubukungu n'umutekano mpuzamahanga, aho ibihugu bikomeye bifite uruhare rutandukanye.
Ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba impande zihanganye zizashobora kugera ku masezerano arambye y'amahoro, cyangwa niba Yemen izakomeza kuba imwe mu bihugu bimaze igihe kinini byugarijwe n'intambara.
Ese amahoro ashobora kugaruka muri Yemen mu gihe ibihugu byo hanze bikomeje kugira uruhare mu ntambara yayo?





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.