Tuesday, May 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Super Cup: FERWAFA yaburiye abataragura itike yo kuzinjira muri sitade

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ryaburiye abataragura itike yo kuzinjira ku mukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC, kuko 65% y’amatike yamaze gushira.

Ku itariki 29 Nyakanga 2023, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ibiciro byo kuzareba umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 2023, FERWAFA Super Cup 2023, uzakinwa ku itariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium hagati ya Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere.

FERWAFA yashyizeho ibiciro ivuga ko tike y’amake yo kwinjira muri Kigali Pele Stadium ari amafaranga 3000 by’amanyarwanda ukicara ahadatwikiriye. Ibihumbi 10000 ukicara ahatwikiriye ( regular)ndetse n’ibihumbi makumyabiri mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Gusa ibi biciro byavuzwe haruguru, ni ku waguze itike mbere, kuko ku munsi w’umukino itike izaba igura 5000 Frw, 15000 frw na 30000 Frw.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, FERWAFA yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko 65 y’amatike amaze kugurwa, bivuze ko muri Kigali Pele Stadium hasigaye 35 by’imyanya.

FERWAFA iti “65% y’amatike amaze kugurwa.”

FERWAFA yaboneyeho kwibutsa abantu kudacikanwa n’amahirwe bakigurira tike Kugira ngo batazasiba  ibi birori by’umupira w’amaguru by’imbonekarimwe.

Ubutumwa bwa ferwafa bugaragaza ko 65% by’amatike amaze kugurwa.

APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona.

Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles