Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Super Cup: Thierry utoza APR FC yavuze icyo azakoresha atsinda Rayon Sports

Spread the love

Umufaransa Thierry Froger utoza ikipe ya APR FC yatangarije itangazamakuru icyo azakoresha atsinda ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa Super Cup.

Ku munsi wejo tariki 12 Kanama 2023, saa Kenda z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium hategerejwe umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ( Super Cup) uzahuza ikipe ya APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona ndetse na Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Ni umukino witezweho byinshi kubera amakipe yombi yiyubatse azana abakinnyi n’abatoza bashya by’umwihariko kuri APR FC yazanye abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 nta munyamahanga uyikandagiramo.

Kuri uyu wa Gatanu, Thierry Froger utoza APR FC yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mukino amakipe yombi afitanye ejo.

Umutoza Forger yabajijwe ibanga azakoresha ngo atsinde ikipe ya Rayon Sports maze avuga ko imbaraga za APR FC zizaba zishingiye ku bakinnyi bose kurusha umukinnyi umwe.

Thierry Froger yagize ati “Umukino w’ejo imbaraga zacu zubakiye ku itsinda ryose, kuri njye ni ngombwa ko abakinnyi bose baba bafite impumeko imwe, tugomba gukubara twese hamwe , kuri twebwe umukinnyi mwiza azaba ari ikipe (APR).”

Thierry Froger aganira n’itangazamakuru.

Shaiboub witezweho kwigaragaza.

Luvumbu witezweho kwigaragaza mu mukino wejo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles