Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Buhorandi: Hafunguwe urwibutso rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ( AMAFOTO)

Spread the love

Ku munsi wejo hashize mu bwami bw’ u Buhorandi  mu Mujyi wa Amsterdam , abanyarwanda n’inshuti zabo bafunguye ku mugaragaro urwibutso rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Ni umuhango wabaye ku munsi wejo ukitabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bice , Olivier Nduhungirehe, Reinier Van Dantzig, Meya w’ungirije wa Amsterdam, Safari Christine uyoboye Ibuka mu Buhorandi ndetse n’abandi barimo abanyarwanda n’inshuti zabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye

Ni urwibutso rwubatse ahitwa Beatrix Park , Amsterdam. Mu butumwa bwatanzwe bavuze ko urwo Rwibutso rwubatse ngo umuryango nyarwanda uba mu Buhorandi ujye ujya kunamira inzirakarengana zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ndetse no kugira ngo abaturage b’u Buhorandi cyane cyane urubyiruko ngo rujye rubona aho rujya kwigira amateka y’ibyabaye ngo n’abo bazabyirinde.

Ubwami bw’u Buhorandi nicyo gihugu cyari gisigaye kitagira urwibutso  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi , mu bihugu byose bigize Uburayi bw’Uburengerazuba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles