Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rugiye kwakira inama y’abantu 100 bavuga rikijyana

Spread the love

Igihugu cy’u Rwanda kigiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye itangizwa ry’inama ihuza abantu 100 bavuga rikijyana n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.

Ibi bije nyuma y’uko , u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ( RDB) , basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikinyamakuru TIME, gisanzwe gitegura uwo muhango. Bakemeranywa ko uwo muhango uzaba ku itariki 17 Ugushyingo 2023, muri Kigali Convention Center.

Inama ya TIME100 , biteganyijwe ko izitabirwa n’abatanga ibiganiro bazaturuka ku rwego rw’Isi n’urw’akarere baganira ku bisubizo bikwiye byakemura ibibazo bihari uyu munsi ku rwego rw’akarere n’Isi muri rusange n’uruhare rwa buri wese mu kubaka ejo hazaza heza.

RDB isinyana amasezerano na Time

Umuyobozi Mukuru wa TIME, Jessica Sibley, yavuze ko nka TIME100 bishiniye kwagurira umuryango wabo mu Rwanda.

Jessica yagize ati “Twishimiye gukomeza kwagurira umuryango wacu no mu Rwanda”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, binyuze mu muyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira igikorwa cy’indashyikirwa cy’inama n’itangwa ry’ibihembo bya TIME100, muri uyu mwaka. Yagaragaje ko u Rwanda ari icyerekezo cyiza gifite byinshi byo kwishimira yaba mu muco, ibintu karemano no kwakira neza abashyitsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles