Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda ruzacakirana na Brazil ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG

Spread the love

Irerero ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain mu Rwanda rizahura n’iryo muri Brazil ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cy’ayo marerero kuri Parc des Princes, kuri uyu wa Mbere.

Ikipe ya PSG Rwanda y’abatarengeje imyaka 13(U13), yari yaratwaye Igikombe giheruka. Yageze ku mukino wanyuma nyuma yo gutsinda irerero rya PSG muri USA , ibitego bitandatu ku busa muri ¼. Muri ½ , PSG Rwanda yasezereye PSG Antilles iyitsinze ibitego bine ku busa.

Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 11 , PSG Rwanda yatsinze PSG Qatar ibitego bitanu kuri kimwe. Muri ½ batsinda ibitego bine kuri bibiri.

 PSG Rwanda U13 irashaka gutwara Igikombe cy’ayo cya kabiri nyuma y’uko icya 2022, bari bacyegukanye.

Hagati aho, abari munsi y’imyaka 11 naho barashaka gutwara igikombe cyabo cya mbere, nyuma y’uko umwaka washize bari babaye aba kane.

PSG Rwanda ikomeje kwitwara neza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles