U Rwanda ndetse n’ibindi buhugu birenga 150 byitabiriye imurukagurishwa mu bukerarugendo ryiswe ‘ Arabian Travel Market’ muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai riri kuba ku nshuro ya 30.
U Rwanda rusurwa n’abatandandukanye aho ruri gukorera
Kuva ku itariki 01 kugeza ku itariki 04 Gicurasi, I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu , hari kubera imurukagurishwa mu bukerarugendo rizwi ku izina rya ‘ Arabian Travel Market in Dubai’. Ni imurukagurishwa riri kuba ku nshuro ya 30.
Kuri iyi nshuro ya 30 ‘ ATM 2023 iri kubera mu ntubako yitwa Dubai World Trade Center ( DWTC). Ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu , butangaza ko uyu mwaka , abamurika biyongereyeho 27% ugerarinyije n’abitabiriye muri 2022.
ATM 2023 biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga 34,000 baje gusura abamurika barenga 2,000 baturutse mu bihugu birenga 150.
U Rwanda nacyo nk’igihugu gikataje mu bukerarugendo cyaritabiriye, nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ( Rwanda Development Board _ RDB).
U Rwanda rwitabiriye Arabian Travel Market iri kuba ku nshuro ya 30
RDB yanditse ati” U Rwanda rwishimiye kugaruka muri Arabia Travel Market i Dubai irikuba ku nshuro ya 30 muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu”.
“Sura ‘ Visit Rwanda’ kuri AF2500 ku gice cya kabiri urebe ubudasa bw’u Rwanda mu bukerarugendo”.
Sosiyete ya RwandAir nayo iri muzajyanywe n’u Rwanda