Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwitabiriye ‘Pearl of Africa Tourism EXPO’ yabaga ku nshuro ya 7 muri Uganda

Spread the love

U Rwanda rwitabiriye imurukagurishwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika ( Pearl of Africa Tourism Expo _ POATE) ryabaga ku nshuro ya Karindwi rikaba ryarabereye muri Uganda.

Itsinda ry’u Rwanda ryerekanye ubudasa bw’u Rwanda mu bukerarugendo ndetse n’imikoranire n’abandi mu bukerarugendo.

U Rwanda rwari rufite itsinda riruhagarariye

Ni imurukagurishwa ryari rimaze imyaka itatu ritaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyarugarije Isi.Kuri iyi nshuro mu gihugu cya Uganda ahitwa ‘Munyonyo Commonwealth Resort’ kuva ku itariki 26 kugeza 29 Mata habereye iryo murikagurishwa mu bukerarugendo.

Ni umuhango wabaye mu minsi ine, ku munsi wa mbere , Minisitiri w’Ubukerugendo muri Uganda, Hon. Col. (Rtd) Tom Butime niwe wafunguye iyo EXPO.Iyi EXPO itegurwa n’ikigo cy’ubukerarugendo cya Uganda ( Uganda Tourism Board _ UTB).

Imurikagurisha rihuza abafatanyabikorwa mu bukerarugendo n’abandi batanga serivisi ku rwego rw’agaciro k’ubukerarugendo babereka amahirwe adasanzwe yo guhura n’abakiriya bashya, imiyoboro no kuganira ku masezerano y’ubucuruzi n’abaguzi bo mu karere ndetse n’amahanga.

Iri murikagurishwa ku nshuro ya 7 ryitabiriwe n’abamurika ibicuruzwa birenga 150 hamwe n’abashoramari barenga 100 bakuriye amasoko atandukanye akomoka mu bukerarugendo harimo Amerika, u Bwongereza, Canada , u Busuwisi, Australia, Polonye Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria n’abandi.

Dr. Lily Ajarova , umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubukerarugendo muri Uganda

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda, Dr. Lily Ajarova, yavuze ko Uganda n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa EAC bifuza guteza imbere ubukerarugendo burambye kandi bushinze imizi.

U Rwanda rwaserutse muri gahunda ya Visit Rwanda

Bwana Jean Baptiste Havugimana , wari uhagarariye Umunyabanga Mukuru wa EAC , Hon. Dr. Peter Mathuki yavuze ko amasezerano ya EAC aha agaciro kanini urwego rw’ubukerarugendo bitewe n’uruhare rugira mu iterambere ry’imibereho myiza y’ubukungu n’akarere, yongeraho ko uru urwego rutanga impuzandengo ya 10% ku musaruro rusange w’igihugu (GDP) ), 17% byinjiza amadovize, hamwe na 7% bitanga akazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles