Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

RDB na BAL bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza muri 2028

Spread the love

Basketball Africa League_ BAL yatangaje ko yamaze kongera amaserezano na RDB, agomba gutuma imikino Nyafurika muri Basketball ikomeza kubera mu Rwanda.

Imyaka ibaye itatu , mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya ‘ BK Arena ‘ habera imikino ya nyuma ya BAL.Ni masezerano Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Visit Rwanda na RDB bari barasinyanye na BAL, ko imikino ya nyuma ikinwa n’amakipe umunani igomba kubera i Kigali.

Ubwo BAL yakinwaga uyu mwaka , wari umwaka wa nyuma ku masezerano. Ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru kibanziriza BAL 2023 ,Itangazamakuru ryabajije Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, niba hari ibiganiro bigamije kongera amasezerano , maze mu magambo ye arabyemeza.

Minisiteri Mimosa yagize ati” Turi mu biganiro na BAL. U Rwanda rufatanyije na RDB biciye muri Visit Rwanda, turifuza kuzongera amaserano ariko byose bizaterwa n’uburyo impande zombi zayishimiye”. 

Kuri ubu iryavuzwe riratashye kuko mu kiganiro cyahuje abayobozi ba BAL , RDB, Visit Rwanda , RwandAir na Minisiieri wa Siporo mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall , yatangaje ko u Rwanda na BAL bongereye amasezerano y’imyaka 5.  Aya masezerano y’imyaka 5 azatuma u Rwanda rwakira imikino yo gushaka itike y’imikino ya nyuma muri 2025 na 2027 ndetse no kwakira imikino ya nyuma muri 2024, 2026 na 2028.

Ubwo Minisitiri Mimosa Munyangaju yaganiraga n’itangazamakuru arikumwe n’abayobora BAL.

Inzu ya BK Arena igiye kongera yakire imikino ya BAL.

Mu kiganiro cyabaye hemejwe ko imikino ya BAL izabera i Kigali mu myaka 5.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles