Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda ( Rwanda Development Board_ RDB) ruherutse gutangaza imibare mishya y’ibyavuye mu rwego rw’ubukerarugendo mu mwaka wa 2022.
Ubukerarugendo ku Isi yose bumaze igihe bwaragabanutse bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kigahagarika ingendo.Ariko burikugenda buzahuka iminsi uko igenda.
U Rwanda rukataje mu bukerarugendo
Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rugaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164$ zinjiye mu 2021, bingana n’izamuka rya 171,3%.
RDB raporo yabo yerekana ko , ubukerarugendo bukomeje kuzanzamuka ku kigero cya 89.3% ugerarinyije na mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Ubuyobozi bwa RDB bugaragaza ko ibyavuye mu bukerarugendo bishimishije kuko amafaranga yiyongereye ku rwego rushimishije.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeje kwinjiriza igihugu amafaranga
Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko amafaranga yinjijwe mu bukerarugendo mu mwaka ushize ashimishije.
Clare yagize ati “Pariki z’igihugu zagize ba mukerarugendo 109.800, aho biyongereyeho 142,4% ugereranyije no mu 2021. Ubukerarugendo bwo gusura ingagi, buzana ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, bwinjije miliyoni 113$, burenza umusaruro wabonetse mu 2019 ho 6%.”
“Nanone twabonye izamuka rya 40,5% mu bicuruzwa na serivisi twatanze mu 2022. Ni ikimenyetso cyiza mu bukungu, nubwo habayeho ihungabana mpuzamahanga mu bijyanye n‘ibicuruzwa.”
Pariki z’igihugu zasuwe na ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, aho binjije miliyoni $ 27, zivuye kuri miliyoni 8,1$ zinjiye mu 2021.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.105.460 b’abanyamahanga, aho nibura 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande, 47.5% bagenzwaga na gahunda zijyanye n’ubucuruzi.
Ku bijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa , amafaranga avamo mu 2022 yageze kuri miliyoni 62,4$, zaturutse mu kwakira ibikorwa 104 byitabiriwe n’abantu basaga 35.000 aho utakibagirwa Inama ya CHOGM yahurije hamwe abantu baturuka mu muryango wa Commonwealth.
Inama ya CHOGM ni imwe mu nama ikomeye yabereye mu Rwanda muri 2022
Mu gihe urwego rw’ubukerarugendo rukomeza gutera imbere, imihigo ni yose kuko u Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni zisaga 600$.