Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ubwiza bwa Château Le Marara, hotel idasanzwe mu Rwanda yubatse mu nkengero za Kivu

Spread the love

Uko iminsi igenda ihita ,urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rurushaho gufata indi ntera mu byiciro bitandukanye. 

Ni nako kandi abashoramari bagamije kubyaza umusaruro ibituruka mu bukerarugendo bashyiraho ibikorwaremezo nkenerwa hirya no hino mu gihugu birimo ahantu heza ho kuruhukira, amahoteri n’ibindi… 

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere tuzwiho kugira amahoteli meza kandi menshi dore ko gafite amahoteli agera kuri 14 yakira ba mukerarugendo umunsi ku wundi yaba abagenzwa n’ubushakashatsi ndetse no kureba ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu. 

Kiri ubu muri ako karere ka Karongi huzuye hoteli nshya yitwa Château Le Marara ikaba yubatse mu Kagari ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Ni inyubako ifite umwihariko wa hoteli z’i Burayi kandi ni yo ya mbere yubatse kuri ubu buryo ku butaka bw’u Rwanda.

Iyi hoteli yubatse ku buryo ugeze muri ako Karere ka Karongi ayibonera kure. Ukinjira werekeza kuri iyi hoteli usanganirwa n’ubusitani bw’akataraboneka bukoranye ubuhanga kandi burimo utuyira dutoduto two gutemberamo ufata akayaga.

Si ibyo gusa kuko ukinjira imbere muri iyo hoteli usangamo imitako y’akataraboneka ikoze mu nganzo y’ubugeni nyarwanda n’imvaburayi. Iyi hoteli igizwe kandi n’ibyumba byinshi kandi byiza ikaba imaze imyaka igera kuri ibiri yubakwa. Biteganyijwe ko izamurikirwa abakiliya nka hotel kuri Noheli y’uyu mwaka, ni ukuvuga ku itariki 25 Ukuboza 2023.

Nta gushidikanya kandi ko hoteli ‘Château Le Marara’ izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’agace iherereyemo binyuze mu bukerarugendo, kandi ikaba yitezweho gukurura ba mukerarugendo baturutse imihanda yose.

Hotel ‘Château Le Marara’ iherereye mu karere ka Karongi imaze igihe kingana n’imyaka ibiri yubakwa .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles