Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umukinnyi wa Bayern Munich yaciye amarenga ko ashaka kujya muri Manchester United

Spread the love

Benjamin Pavard, Umufaransa ukinira ikipe ya Bayern Munich mu Budage yerekanye ko ashaka kuzaza muri Manchester United ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

Mu ijoro rya keye ku isaha ya Saa Tatu z’ijoro ikipe ya Manchester United yakinaga umukino wayo wa mbere wa shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, Manchester United bigoranye yaje gutsinda igitego kimwe ku busa bwa Wolves cyatsinzwe na Raphael Varane ku munota wa 76 ahawe umupira na Wan Bissaka.

Icyi gitego cyashimishije abakinnyi ba Manchester United kuko babonye insinzi bigoranye.

Raphael Varane watsinze igitego yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandikaho ubutumwa agira ati ‘ Komeza Manchester ‘, mu bantu benshi basubije ubu butumwa harimo na Myugariro wa Bayern Munich, Benjamin Pavard washyizeho utumenyetso 2 tw’umuriro.

Ibi byaciye amarenga ko uyu mukinnyi ashaka nawe kuza muri Manchester United kuko bimaze igihe bivugwa ko Manchester United imwifuza ngo azaze kongera imbaraga muri ba myugariro.

Benjamin Pavard uvugwa muri Manchester United.

Ikinyamakuru Sky Germany gitangaza ko Bayern Munich idashaka kurekura Benjamin Pavard.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles