Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umukinnyi wa Manchester United yagize icyo avuga ku birego ashinjwa byo guhohotera abakobwa

Spread the love

Antony Matheus dos Santos Umunya-Brazil ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Manchester United yahakanye ibyo arengwa byo kuba yarahoteye abakobwa by’umwihariko uwahoze ari umukunzi we Gabriela Cavallin.

Kuva iki cyumweru cyatangira, abakobwa bagera kuri batatu barimo Gabriela Cavallin wahoze akundana na Antony bumvikanye mu itangazamakuru bashinja uyu mukinnyi w’imyaka 23 y’amavuko ko yigeze kubakubira ndetse agashaka no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Inkuru bijyanye wasoma:

Rutahizamu wa Manchester United arashinjwa n’abakobwa 3 ihohotera rishingiye ku gitsina – https://hobenews.com/rutahizamu-wa-manchester-united-arashinjwa-nabakobwa-3-ihohotera-rishingiye-ku-gitsina

Gabriela Cavallin watangiye iki kirego we avuga ko Antony yatangiye ibyo bikorwa kuva muri Kamena umwaka wa 2022, kugeza mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ku munsi wejo hashize Antony yaganiriye n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Brazil kitwa SBT mu kiganiro cyayo cyitwa Fofocalizando. Mu marira menshi Antony yasobanuye ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ko kuri we aziko atigeze akubita umukobwa Inshuro nimwe .

” Sinigeze na rimwe ngerageza cyangwa nkubita umugore. 100% ndahamya ko ntigeze nkora ku mugore, nzaba mfite ibimenyetso kandi abantu bazabona ukuri”.

Muri icyo kiganiro Antony wariraga cyane yavuze ko afite mushiki we na nyina ko kandi yubaha abagore ko atakora ibintu yumva bitakorerwa kuri mushiki we cyangwa mama we.

Antony wariraga ubwo yari mu kiganiro.

Gabriela Cavallin ushinja Antony kumuhohotera.

Antony Santos utorohewe n’ibihe arimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles