Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umunya-Etiyopiyakazi yashyizeho agahigo muri Marathon yaberaga i Berlin

Spread the love

Tigst Assefa umukobwa w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka muri Ethiopia yashyize agahigo ko kuva ariwe muntu wakoresheje igihe gito mu kwiruka mu isiganwa Marathon yaberaga mu mujyi wa Berlin mu Budage.

Ku munsi wejo hashize mu mujyi wa Berlin mu Budage haberaga isiganwa ryo gusinganwa ku maguru rya Marathon mu birometero 42.

Iryo siganwa niryo umukobwa ukomoka muri Ethiopia witwa Tigst Assefa yashyizeho agahigo ko kuba ariwe wirutse Marathon mu gihe gito.

Uyu mukobwa yirutse Km 42 mu gihe kingana n’amasaha 2, iminota 11 n’amasegonda 11, (2:11:53).

Uyu mukobwa yakuyeho agahigo Kari karashyizweho na Brigid Kosgei muri 2019, Umunyakenya wirutse igihe kingana n’amasaha 2 iminota 24 n’amasegonda 4 muri Marathon yaberaga muri Chicago.

Umunya-Etiyopiyakazi, Tigst Assefa washyize agahigo muri Marathon yaberaga mu Budage.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles