Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umuyobozi wa sitasiyo ya lisansi yihagaritse mu kazi nyuma yo gukubita abakozi be

Spread the love

Muri: Namibia
Umukoresha wa stasiyo y’ibikomoka kuri petrole yeguye ku nshingano ze nyuma yo gukubita abakozi be

Nyiri stasiyo y’ibikomoka kuri petrole muri Namibia y’amajyaruguru yahagaritse imirimo ye mu minsi 14 kugira ngo hakorwe iperereza ku bakozi be.

Ni nyuma yuko hagaragaye amashusho uno mugabo akubita abakozi be inkoni z’amabuno ngo kuko basabye ideni ry’amadorali 5.

Uyu mugabo ubusanzwe witwa du Preez ndetse nabakozi be bavuga ko ibi byari nk’ imikino mu kazi aho hari hashyizweho amafaranga agera ku madorali 270 yose mu guhemba abapyatuwe kumabuno ariko bikaza kurangira badahawe na mba.

Gusa du Preez we yemera ko yashyizeho uwo mukino ufatwa nko guhohotera abakozi be ndetse akanabisabir imbabazi.

Minisiteri y’abakozi muri iki gihugu ikaba yatangiye iperereza ndetse inategeka uyu mugabo gukomeza ahemba abakozi be nkuko byari bisanzwe mu gihe cy’iperereza.

Ukuriye abakozi muri iyi company we yavuze ko yaretse aka kazi yari yatasinyiye contract y’imyaka 9 kubera ko yabonaga abakozi bahohoterwa Cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles