Urubyiruko rw’u Rwanda rutuye mu bihugu bigera kuri 15 by’iburayi ruteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 3 , mu ruzinduko rw’ibyumweru 2, bakaba baje gusura u Rwanda no gutembere ibice nyaburanga by’u Rwanda ndetse no gukomeza kumenyekanisha umuco nyarwanda.
Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah wayoboye uyu muhanga yabasabye urubyiruko kwiga amateka y’u Rwanda ndetse n’amahitamo y’u Rwanda yo guteza imbere i gihugu , anabagaragariza inkingi z’icyerekezo 2050.
Mu ijambo risoza rya Dr Amb. Guillaume Kavaruganda ushinzwe uburayi, Amerika ndetse n’imiryango mpuzamanga ‘’RwandaMFA’’, yasabye urubyiruko kwishimirwa u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo kandi bakagira uruhare mu iterambere ryarwo.
Urubyiruko rw’u Rwanda rusaga 65 ruba mu bihugu byo hirya no hino kw’Isi ruteraniye mu Rwanda
Dr Amb. Guillaume Kavaruganda ushinzwe uburayi, Amerika ndetse n’imiryango mpuzamanga ‘’RwandaMFA’’,
Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah