Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Vinicius na Rodrygo bahawe nimero nshya i Madrid , Jude asabwa gutegereza

Spread the love

Ikipe ya Real Madrid yatangaje ko mu mwaka w’imikino utaha Abasore babiri bayo aribo Vinicius Junior na Rodrygo Goes bazatangira kwambara nimero nshya mu mugongo.

Nta gihe kikini gishize, Real Madrid itandukanye n’abakinnyi bayo aribo Karim Benzema, Eden Hazard na Marco Assensio. Igenda ry’aba bakinnyi ryatumye nimero 7,11, na 9 zisigara ntabazifite.

Real Madrid ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko kuva mu kwezi kwa 7 , Vinicius Junior wambaraga nimero 20 azajya yambara nimero 7 yambarwaga na Eden Hazard. Real Madrid kandi mu itangazo yatangaje ko Rodrygo Goes wambaraga nimero 21 azajya yambara nimero 11 yambarwaga na Marco Assensio.

Real Madrid kandi yatangaje ko umukinnyi mushya wayo Fran Garcia azajya yambara nimero 20, mu gihe Jude Bellingham we atahawe nimero.

Vinicius Jr ugiye kujya yambara nimero 7 yambawe na Cristiano Ronaldo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles