Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Women World Cup: Australia yatsinzwe na Sweden mu mukino w’umwanya wa Gatatu

Spread the love

Ikipe y’igihugu ya Sweden yatsinze Australia ibitego 2-0 ku mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori kimaze igihe kibera muri Australia na New Zealand.

Kuri uyu wa Gatandatu, ku isaha ya Saa Yine za Kigali kuri Brisbane Stadium habereye umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori.

Ni umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Sweden yari yaratsinzwe na Espagne ibitego bibiri kuri kimwe muri ½, na Australia yari yaratsinzwe n’u Bwongereza ibitego 3-1 muri ½.

Ikipe y’Igihugu ya Sweden yaje gutsinda ibitego bibiri ku busa harimo icyatsinzwe na Fridolina Rolfoe kuri penaliti ku munota wa 30.

Mu gice cya kabiri kandi, ku munota wa 62, Kosovare Asslani yatsinze igitego cya kabiri cya Sweden ahawe umupira na Stina Blackstenius.

Umukino urangira ari 2-0, ikipe y’Igihugu ya Sweden iba itwaye Umwanya wa Gatatu.

Ku munsi wejo ku Cyumweru tariki 20 Kanama 2023, saa Sita zuzuye kuri Australia Stadium hazabera umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori 2023, uzahuza ikipe y’igihugu ya Espagne n’u Bwongereza, izi kipe zombi zizaba zizashaka gutwara Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles