Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Women World Cup: Mu mukino wagoranye, Australia yahaye ibyishimo abayikunda

Spread the love

Ikipe y’Igihugu ya Australia yasezereye u Bufaransa kuri penaliti 7-6 mu mukino wa ¼ mu Gikombe cy’Isi cy’Abari n’Abategarugori kiri kubera muri Australia na New Zealand.

Ikipe y’Igihugu ya Australia muri ⅛ yari yasezereye Denmark iyitsinze ibitego 2-0, u Bufaransa bwo bwari bwasezereye ikipe y’igihugu ya Morroco buyitsinze ibitego 4-0.

Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa Tatu ku isaha ya Kigali kuri Brisbane Stadium, ikipe y’igihugu ya Australia yakiriye u Bufaransa mu mukino wa ⅛.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Australia (4-4-1-1): Arnold, Carpenter, Hunt, Kennedy, Catley, Raso, Gorry, Cooney-Cross, Foord, Van Egmond na Fowler.

Abakinnyi 11 babanjemo b’u Bufaransa (4-4-2): Peyraud-Magnin, Lakrar, Renard, de Almedia, Karchaoui, Dali, Geyoro, Toletti, Bacha, Le Sommer, na Diani.

Amakipe yombi yananiranye mu minota 90 isanzwe y’umukino n’inyongera zayo.

Hitabazwa iminota 30 y’agace ka gatatu ( extra time) , mu minota 30 nabwo habuze ikipe nimwe ibasha gutsinda hitabazwa penaliti, maze Australia itsinda 7-6 z’u Bufaransa.

Wari umukino w’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

Abakapiteni basobanurirwa uko penaliti ziterwa.

Ikipe y’Igihugu ya Australia ikomeje gutanga ibyishimo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles