Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Women World Cup: Nigeria yahaye isomo rya ruhago Australia yari mu rugo

Spread the love

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria mu bari n’abategarugori yahaye isomo rya ruhago ikipe ya Australia ‘Matildas’ ubwo yayitsindaga ibitego bitatu kuri bibiri mu mukino wa kabiri mu itsinda B mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Australia na New Zealand.

Kuri uyu wa Kane ku isaha ya Saa Sita za manywa ku isaha ya Kigali, ku kibuga cya Brisbane Stadium habereye umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Australia na Nigeria mu itsinda B mu Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori Kiri gukinwa ku nshuro ya 9.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yaje kwandagaza Australia imbere y’abafana bayo maze iyitsinda ibitego bitatu kuri bibiri.

Australia niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 45+2′ gitsinzww na Emil Van Egmond ahawe umupira na Caitlin Foord, mbere y’uko igice cya mbere kirangira ikipe y’igihugu ya Nigeria yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Uchenna Kanu.

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu ya Nigeria yatsinze ibitego bibiri harimo icyatsinzwe na Osinachi Ohale ahawe ku munota wa 65, ku munota wa 72 Assisat Oshoala yatsinze igitego cya gatatu ku ruhande rwa Nigeria.Ku munota wa 99+10′ , Allana Kennedy yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa Australia.

Assisat Oshoala watsinze igitego akikuramo umupira bikamuhesha ikarita y’umuhondo.

Umukino uza kurangira Nigeria itsinze ibitego bitatu kuri bibiri cya Australia. Ubu mu itsinda B, Nigeria ni iya mbere n’amanota 4, Canada iya kabiri n’amanota 4, mu gihe Australia ari it’s gatatu n’amanota 3, Ireland ikaba iya nyuma.

Wari umukino w’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles