Friday, May 24, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Women World Cup: U Bwongereza bwahannye Australia yari mu rugo, busanga Espagne ku mukino wa nyuma

Spread the love

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yasezereye ikipe y’igihugu ya Australia iyitsinze ibitego 3-1 mu mukino wa ½ w’Igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori muri ruhago kiri kubera muri Australia na New Zealand iba isanze Espagne ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yari yasezereye ikipe ya Colombia muri ¼ ubwo yayitsindaga ibitego bibiri kuri kimwe. Australia yo yari yasezereye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri ¼ kuri penaliti 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 120 yakinwe. 

Kuri uyu wa Gatatu ku itariki 16 Kanama 2023, izi kipe zahuriye kuri Australia Stadium ku isaha ya Saa Sita za Kigali, Aya makipe yombi yishakagamo usanga ikipe y’igihugu ya Espagne ku mukino wa nyuma yo yari yasezereye Ikipe y’Igihugu ya Sweden iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Australia:Arnold, Carpenter, Hunt, Polkinghorne, Catley; Raso, Gorry, Cooney-Cross, Foord; Fowler na Kerr.

U Bwongereza bwo bwari bwabanjemo; Earps, Bronze, Carter, Bright, Greenwood, Daly; Walsh, Stanway, Toone; Hemp na Russo.

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 36, igitego cyatsinzwe na Ella Toone ahawe umupira na Alessia Russo.

Ella Toone yishimira igitego yatsinze.

Igice cya mbere cyarangiye u Bwongereza aribwo buri imbere kuko bwari bwatsinze igitego kimwe ku busa bwa Australia ndetse bunatera amashoti 7 agana mu izamu kuri 4 ya Australia.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe y’igihugu ya Australia ishaka igitego cyo kwishyura, ku munota wa 63 , Kapiteni wayo Samantha Kerr yaytsindiye igitego ahawe umupira na Katrina Gorry, biba bibaye 1-1.

Ibyishimo bya Australia ntibyatinze kuko ku munota wa 71, Lauren Hemp yatsinze igitego cya kabiri cy’u Bwongereza , buba bugiye imbere.

Ku munota wa 86, U Bwongereza bwatsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na Allesia Russo ku mupira yarahawe na Lauren Hemp.

Allesia Russo yishimira igitego yatsinze.

Umukino urangira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza itsinze ibitego 3-1 iba igeze ku mukino wa nyuma aho izakina na Espagne ku Cyumweru.

Igitego cyiza Ella Toone yatsinze.

Abakinnyi b’u Bwongereza bishimira gutsinda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles