Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Youssef Rharb yahaye ubutumwa Aba-Rayon

Spread the love

Umunya-Morroco Youssef Rharb wamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports yahaye ubutumwa abafana b’iyo kipe.

Mu ijoro rya keye nibwo ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yagaruye umukinnyi wahoze ayikinira ariwe umunya-Morroco Youssef Rharb.

Youssef wari ukumbuwe n’abafana ba Rayon Sports bitwe nibyo yabakoreye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, mu gihe cy’amezi atandatu yabakiniye yogeje amaso y’abafana ba Gikundiro.

Uyu mukinnyi nawo usa nk’ukunda abafana ba Gikundiro yabaheye ubutumwa mbere y’uko aza kuyikinira.

Rharb yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze ashiyuraho ubutumwa bugufi bubwira abafana ba Rayon Sports ko abakunda kandi ko yishimiye kugaruka mu muryango.

Ati” Mumeze gute bafana ba Rayon Sports, nishimiye kugaruka mu muryango wa Rayon. Tubonane vuba.”

Youssef wavuze ko yishimiye kugaruka mu muryango wa Rayon.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles