Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanya_Australia ba mbere bageze iwabo Nyuma yo guhunga intambara ya Israel na Palestine

Spread the love

Indege 2 za mbere zamaze kugera i Sydney zisubiza abanya-Austrilia iwabo zivuye muri Israel aho bari guhungishwa intambara iki gihugu kiri kurwanamo na Palestine yanzitse muri uku Ukwakira.

Ibyishimo byari byinshi ku kibuga k’indege cya Sydney ubwo benshi bari bongeye guhura n’imiryango yabo.

Umwe mu bavanywe muri Israel basubizwa iwabo muri Australia, mu ijambo yavuze yagize ati,”Ni byiza kugaruka mu rugo” akomeza ashimira Leta ya Australia yabashyize mu mutekano.

Umwe mu babyeyi warufite umwana muri Israel gusa nawe akaba ari mu bagaruwe muri Australia yagize ati, “Twari duhangayitse cyane gusa ubu ndumva meze neza. Twishimiye kongera kubona umwana wacu ari amahoro.”

Umugabo umwe we yavuze ku mahirwe yagize yo kurokoka ibisasu ubwo yari muri Israel mu biruhuko aho yavuze ko ubwo bari baryamye muri hoteli, ibisasu byarashwe muri metero 150 uvuye hafi ya hoteli.

N’ubwo Ibyishimo byari byose gusa hari abagihangayitse bavuga ko bamwe bo mu miryango yabo basigaye muri Israel, aho hari nk’umugore ugira uti, “Ndi mu rujijo kuko bamwe bo mu muryango wange basigaye hariya (Israel), kuri ngewe ntabwo norohewe.”

Aba baturage bagejejwe muri Australia nyuma yo kuva muri Qatar bazanywe n’indege ya kompanyi ya Qatar Airways yarihagurutse Dubai, mu bagenzi 222 iyi ndege yaritwaye harimo abanya-Austrilia 74.

Aba bagenzi bagejejwe muri Qatar nyuma yo kuvanwa muri Tel Aviv muri Israel igitaraganya n’indege ya gisirikare ya Australia (Australian Air Force) kuri uyu wa gatandatu ubundi babona kujyanwa iwabo.

Aba bagenzi bakimara kugezwa i Sydney, hari abandi bahise bakomereza mu yindi migi yo muri Australia harimo Brisbane na Melbourne.

Amarira y’ibyishimo yari yose no ku kibuga k’indege cya Brisbane ubwo kuri uyu wa kabiri indege ya kompanyi ya Virgin Airlines 993 yagwaga ku kibuga k’indege. Izi ndege zose zatwaraga abantu ni ku buntu.

Kara Hirsch ni umwe mu bagarutse muri Australia nyuma y’imyaka 8 aba muri Israel, we yagize ati, “Byari biteye ubwoba kandi ari bibi cyane kuri twe no kuri burumwe. Byari ibihe bigoye. Ndakeka buriwese yabonye amafoto none gusa twahoraga turira.”

Minisitiri w’intebe wungirije muri Australia Richard Marles yahamije ko ntazindi ndege zitegerwejwe guhaguruka muri Israel nyuma y’izindi ndege 2 ziri mu nzira, ibyo yabitangaje kuri uyu wa kabiri aho yagiraga ati,”Twizeye ko indege zihari zirabasha gutwara abagenzi bose basigaye.”

Akomeza avuga ko kuri ubu Leta ya Australia ihangayikishijwe n’abaturage bayo 45 bahungiye mu biro by’ububanyi n’amahanga muri Gaza kandi ariho intambara ikomeye. 

Marles avuga ko abaturage bari muri Gaza muri mu bihe bikomeye cyane, ngo bararashishikarizwa kujya mu majyepfo ya Gaza ngo bafashwe na Israel ndetse ngo Leta ya Australia iri gukorana n’ibindi bihugu ngo hashyirweho inzira y’amahoro muri Gaza. 

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australia Penny Wong we yagize ati,”Turi kugerageza gukorana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Israel na Misiri ngo hashakwe uburyo n’inzira abanya-Austrilia banyuramo bava muri Gaza.” Akomeza agira ati,”Birazwi ko umutekano utameze neza kuri buriya butaka kandi ntacyo dufite cyo kubikoraho. Turacyakora burikimwe gishoboka ngo haboneke inzira iva muri Gaza.”

Ku rundi ruhande ariko, kompanyi y’indege ya Emirates yatangaje ko yashyizeho indi ndege igomba kuva Dubai yerekeza Sydney nk’ubufasha, iyi ndege ikaba izahaguruka kuri uyu wa kane saa 09:40 za mu gitondo zo muri Dubai ubwo ni 07:40 zo mu Rwanda.

Amafoto Abanya_Australia ba mbere bageze iwabo Nyuma yo guhunga intambara ya Israel na Palestine 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles