Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abanyeshuri ba UR bagiye kongera guhabwa mudasobwa

Spread the love

Abanyeshuri biga mu Mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda ( University of Rwanda – UR) bagiye kongera guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo.

Imyaka yari ibaye ine gahunda yo gutanga mudasobwa ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda yarahagaze. Kuri ubu Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyizeho itangazo rivuga ko gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gutanga mudasobwa yongeye gufungurwa.

UR ivuga ko mudasobwa zigiye guhabwa abanyeshuri zizaba ziri mu bwoko bwa Lenovo aho kuba iza Positivo GH bari basanzwe bahabwa.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga, rivuga ko imashini zizahabwa abanyeshuri barimo abari bazisabye mu mwaka wa 2019/2020.

Ni mudasobwa zizahabwa Umunyeshuri bitewe nibyo biga. Ni ukuvuga ngo niba wiga amasomo yo mu ikoranabuhanga akenera mudasobwa ishobora kwakira porogaramu ziremereye, ntabwo uzahabwa imashini imeze nk’uwiga amasomo adakenera iyo mudasobwa.

Ni imashini zizaba ziri mu byiciro bine birimo Lenovo Notebook ya processeur ya Intel Core i3 ifite ububiko bwa Gigabytes 8 na RAM na Gigabytes 512 za SSD, zishyurwa ibihumbi 523 Frw.

Icya kabiri kigizwe na mudasobwa za Lenovo Notebook za i5 zifite Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zizishyurwa ibihumbi 790 Frw.

Icyiciro cya gatatu cy’izi mudasobwa zigiye guhabwa aba banyeshuri kirimo iza Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 8 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zo zizishyurwa miliyoni n’ibihumbi 50 Frw.

Mu gihe icya kane kibe kigizwe na mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo Notebook za i7 zifite ububiko bwa Gigabytes 16 za RAM na Gigabytes 512 za SSD zikazishyurwa miliyoni imwe n’ibihumbi 150 Frw.

Mudasobwa zigiye guhabwa abanyeshuri ba UR zizaba zifite garanti y’imyaka ibiri bikaba bivuze ko iramutse ipfuye wayihindurirwa. Abanyeshuri bakaba batangira gusaba kuzihabwa kuva ku itariki 26/06/2022 banyuze ku rubuga rwa Minuza.

Itangazo rya UR rimenyesha isubukurwa ryo gutanga Mudasobwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles