Thursday, October 10, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Abapangayi b’i Sydney bari kubyinira ku rukoma

Spread the love

Abakodesha amazu bazwi nk’abapangayi , bo mu gace ka Tamarama i Sydney muri Australia bari mu byshimo bikomeye nyuma y’uko batsinze urubanza bari bararezemo ababakodesha amazu.

Abantu bakodesha amazu mu gace kitwa Tamarama , gaherereye ku nyanja i Sydney muri Australia bari bamaze igihe baburana kubera ubwiyongere bw’ubukode bwari bwarazamutseho hafi 65%.

Ubu aba bapangayi bakodesha amazu bamaze gutsinda urubanza mu rukiko rw’imbonezamubano rwa New South Wales.

Abo bakodesha amazu bari bareze ufite inyubako yitwa Pacfic View kubera kuzamura ubukode bukava ku madorali 670 bukagera $1100 ku Cyumweru.

Ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyatangaje ko umwe mu bakodesha ga amazu witwa Harisson Reid yabemereye ko ubu agiye kujya yishyura inzu ye y’ibyumba bibiri amadorali 820. Reid kandi yemeje ko n’abandi bakodesha babonye amasezerano mashya y’ubukode.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles