Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Guardiola yahaye ubutumwa Real Madrid

Spread the love

Pep Guardiola , Umunya-Espagne utoza Manchester City mu gihugu cy’u Bwongereza, yahaye ubutumwa Real Madrid nyuma yo gutwara Champions League.

Mu ijoro ryakeye, muri Turkey habegara umukino wa nyuma wahuzaga ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza na Inter Milan yo mu Butariyani.

Manchester City yakinaga umukino wa nyuma ishaka gutwara igikombe cya Champions League bwa mbere , yaje kubigeraho kuko ibifashijwemo na Rodrigo , yatsinze igitego kimwe ku busa , iba yegukanye Champions League ku nshuro yayo ya mbere.

Pep Guardiola wari ukoze amateka yo kwinjira mu batoza bamaze gutwara Champions League 3 ndetse akaba n’umutoza wa mbere utumye Manchester City itwara icyo gikombe.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino yahaye ubutumwa ikipe ya Real Madrid ifatwa nk’umwami w’irushanwa.

Pep Guardiola mu magambo ye yambwiye ikipe ya Real Madrid ko niramuka isizinziriye gato izashiduka Manchester City yarayiciyeho ku mwanya wa mbere mu ikipe ifite Champions League nyishi.

Pep yagize ati” Turi inyuma yabo ( Real Madrid) Champions League 13 , rero Real Madrid witonde kuko twe turi mu nzira. Nuramuka usinziriye gato tuzagufata.”

Amagambo ya Guardiola yafashwe nko gutera urwenya kuko kugira ngo Manchester City inganye ibikombe bya Champions League na Real Madrid byayisaba kumara imyaka 13 ibitwara yonyine.

Pep Guardiola waraye uhesheje Manchester City champions league yayo ya mbere

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles