Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“Yahoraga ari inyenyeri yaka” Minisiteri w’Intebe wa Australia agaruka ku munyarwenya Barry Humphries witabye Imana

Spread the love

Ku munsi wejo nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu mu bantu ko , umunyarwenya Barry Humphries yitabye Imana ku myaka 89 y’amavuko.

Humphries yavukiye i Kew, mu burasirazuba bwa Melbourne, ku ya 17 Gashyantare 1934 ku babyeyi Eric na Louisa Humphries. Humphries yize mu ishuri ry’ikibonezamvugo ry’ i Melbourne, aho yangaga siporo n’imibare ariko akaba indashyikirwa mu buvanganzo n’ubuhanzi.

Umunyarwenya Barry Humphries witabye Imana ku myaka 89

Uyu munyarwenya bivugwa ko yari arwariye mu bitaro bya St Vincent bya Sydney nyuma y’ibibazo biterwa no kuba yari aherutse kubagwa muri Gashyantare uyu mwaka. Abakunzi be n’akababaro kenshi bavuze ko babajwe n’urupfu rwa Barry Humphries, bakomeza bavuga ko imico yaremye, ibitwenge yazanye kuri miliyoni z’abaturage ba Australia, bizakomeza kubaho.Umunyarwenya Barry Humphries yari amaze imyaka irenga mirongo irindwi ,asetsa abantu batandukanye.

Abantu batandukanye bagiye batangaza amagambo yo gukomeza abo mu muryango wa Barry ndetse banavuga urukundo bamukundaga.

Aho na Bwana Anthony Albaenes ,Minisiteriw’Intebe wa Australia nawe yatanze ubutumwa bw’uko yafataga Barry Humphries.

Minisiteri Albaenes yagize ati” Mu myaka 89, Barry Humphries yadushimishije binyuze muri galaxy y’abantu, kuva Dame Edna kugeza Sandy Stone. Ariko inyenyeri yaka cyane muri iyo galaxy yahoraga ari Barry. Ubwenge buhambaye , gutebya ,  n’ubumuntu , yari afite impano n’impano. Aruhukire mu mahoro. “

Barry Humphries wababaje abantu batandukanye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles