Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Abantu batatu bafunzwe bazira urumogi rubarirwa asaga miliyoni 5.6 z’Amadorali

Spread the love

Abantu batatu mu Majyepfo y’Uburengerazubu bwa Sydney, batawe muri yombi na Polisi bakekwaho guhinga urumogi rubarirwa asaga miliyoni $ 5.6.

Ahantu hitwa ‘ Douglas Park’ , kuwa Gatanu hasatswe na Polisi nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa bareba niba  hahigwa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Polisi ikigera aho yahasanze ibiti birenga 2817 by’urumogi byari bihinze mu nzu 14 zahariwe ubuhinzi bwa kijyambere ( Green Houses)

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko yagerageje kwiruka ngo ahunge Polisi ariko ihita imufatana n’undi mugabo w’imyaka 47 arikumwe n’umugore w’imyaka 52

Abo bagabo babiri n’umugore biteganyijwe ko bazagezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Parramatta bashinjwa guhinga urumogi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles