Tuesday, April 30, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sudan: Ambasaderi wa EU yagabweho igitero

Spread the love

Aidan O’Hara ,Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union) muri Sudan, yagabweho igitero mu rugo iwe mu murwa mukuru Khartoum, mu gihe imirwano ikomeje guhanganisha impande zombi.

Kuva kuwa Gatandatu, mu gihugu cya Sudan imirwano ikomeje guhanganisha igisirakare cya Leta gishigikiye jenerali Abdel Fattah al-Burhan ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces ushigikiye Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.

Aidan O’Hara wagabweho igitero iwe murugo

Muri iyo mirwano ku munsi wejo nibwo urugo rwa Aidan O’Hara, usanzwe ari Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi rwagabweho i gitero mu murwa mukuru Khartoum.

Uyu mudiplomate ukomoka muri Ireland ntabwo “yakomeretse bikomeye”, nkuko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ireland Micheál Martin.

Imirwano ikomeje mu murwa mukuru Khartoum

Martin yavuzek icyo gitero ari “ikosa rikomeye yo kwirengangiza inshingano zo kurinda abadiplomate”.

Igisirikare cya Sudan n’umutwe wa gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), buri ruhande ruvuga ko rugenzura ibice bikomeye byo muri Khartoum, byiganjemo ikibuga cy’indege , ibiro by’inzego za Leta ndetse n’ibigo bya gisirikare aho.

Nubwo bimeze gutyo Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Leta zunze Ubumwe z’Amerika bavuze ko nta gahunda ihari yo guhungisha abadipolomate babo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles