Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Afghanistan: Umutingito wahitanye abasaga 2000

Spread the love

Imitingito ibiri iri ku kigero cy’ubukana bwa ‘Magnitude’ ya 6.3 yibasiye Afghanistan yahitanye abasaga ibihumbi bibiri, amagana y’abantu arakomereka.

Inzego z’ubutabazi muri Leta y’Aba-Taliban iyobora Afghanistan ziratangaza ko ku munsi wejo tariki 7 Ukwakira 2023, Uburengerazuba bw’igihugu mu mujyi wa Herat hafi n’umupaka na Iran hibasiwe n’umutingito ukomeye uri ku bukana bwa magnitude ya 6.3.

BBC dukesha inkuru iratangaza ko uwo mutingito wabaye ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri n’igice ku isaha Ngengamasaha ya GMT.

Mosa Ashari ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Herat aganira n’ikinyamakuru AFP yavuze ko umutingito wasenye amazu, amashuri, ibitaro, imisigiti, gusa ikibabaje no abantu wishe ndetse n’abo wakomerekeje kuko babaruga inkomere zirenga 1000 zirimo abagore n’abana.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rikorera muri Afghanistan ryavuze ko rikomeza gutanga ubutabazi burimo Imbangukiragutabara, abakomeretse bakagezwa ku bitaro ngo bitabweho

Afghanistan ikunze kwibasirwa n’imitingito kuko nko mu mwaka washize mu kwezi kwa Kanama, umutingito uri ku bukana bwa magnitude ya 5.9 wibasiye intara ya Paktika wica abantu 1000.

Umutingito wahitanye abasaga ibihumbi bibiri muri Afghanistan.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles