Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Arizona: Umugande arashinjwa gucuruza abarwayi

Spread the love

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arizona mu mujyi wa Phoenix, Robert Kayongo umugabo ukomoka muri Uganda yafashwe akekwaho ibikorwa byo gucuruza abarwayi.

 Ku itariki 30 Kanama nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru wa Arizona byatangaje ko byataye muri yombi umugabo ukomoka muri Uganda wari usanzwe ari Pasiteri ariko akaba yafunzwe ashinjwa gucuruza abantu barwaye bakeneye kwitabwaho.

Inkuru ya Fox 10 itanaza ko Robert Kayongo yafashwe nyuma y’amakuru yagendaga acicikana ko hari umuntu washinze icyigo cyita ku bantu bakeneye kuzahurwa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba barahoze bakoresha ibiyobyabwenge ( Rehabilitation Center).

Umushinjacyaha Mukuru wa Arizona akimenya ayo makuru yakoranye n’intasi ye, yigira nkaho nayo ishaka kuzagura abantu muri icyo kigo cya ‘Rehabilitation’. Robert Kayongo wari usanzwe ari Pasiteri yaje kubyemera nyuma y’ibiganiro byinshi kuri Telefone n’ubutumwa bugufi yarabyemeye.

Pasiteri yemeye ko afite abantu hagati y’umunani n’Icumi, bemeranya ko umwe azamumuhera Amadorali ya Amerika 1050 ku cyumweru.

Iyo ntasi yaje guhura na Robert Kayongo ku Itariki 30 Kanama 2023 mu gace yari afitemo urwo rugo maze ahita atabwa muri yombi .

Raporo y’umucamanza yerekana ko Robert Kayongo mu nzu hasanzwemo abantu umunani babayeho nabi kuko aro naho bakoreraga ibikorwa byo kwikiranura n’umubiri. Uwakodeshaga inzu na Robert yavuze ko we yari yarabwiwe ko ibikorwa Robert akora byemewe n’amategeko.

Robert Kayongo ukomoka muri Uganda yatawe muri yombi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles