Friday, October 18, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Umugore y’itabye imana nyuma yo kugongwa n’imodoka ebyiri

Spread the love

Mu gihugu cya Australia Umugore y’itabye imana, nyuma yuko agonzwe n’imodoka ya mbere mu gihe akiri mu muhanda asaba ubutabazi n’indi ikongera ikamumuca hejuru.

Ku ya 08 Nyakanga, ahagana mu masaha ya samoya n’iminota mirongo itanu za nijoro, serivise z’ubutabazi zo mu gihugu cya Australia zakiye Telephone yari iturutse mugace ka Woy ahasanzwe Umugore wari wakomeretse bikabije.

Ubwo inzego z’umutekano za geraga aho uwo mugore yagongewe za gerageje gutabara uyu mugore, nubwo ntacyo byatanze kuko uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka mirongo itandatu yahise apfira aho, nkuko polisi ibitangaza.

Uyu mugore yapfuye nyuma yuko agonzwe n’imodoka ya mbere yajyaga mu majyepfo, mu gihe atarashiramo umwuka haza imodoka ya kabiri nayo imuca hejuru.

Iperereza rikaba ryagaragaje ko umutwazi w’imodoka yambere atigeze ahagarara nyuma yo ku gonga uyu mugore.

Iperereza riracyakomeje, mu gihe na polisi igishakisha ku menya umutwazi wari mu modoka ya mbere, wagonze uyu mugore maze ntahagarare ahubwo agahunga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles