Friday, September 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Polisi irarangisha umurengera w’amafaranga yatoraguwe n’umushoferi

Spread the love

Polisi ya Australia muri Leta ya Victoria mu mujyi wa Melbourne irarangisha amafaranga yazanywe n’umushoferi wa taxi avuga ko yayatoye mu modoka ye inyuma ubwo yari mu isuku.

Mu itangazo ryashyizwe hanze , Polisi ivuga ko umushoferi yazanye igikapu cy’amafaranga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Melbourne avuga ko yasanze igikapu cy’amafaranga mu modoka ariko atazi uwayatayemo.

Umuyobozi wa Polisi ya Victoria, Sergeant Michael Gridley, yatangarije Itangazamakuru ko abantu benshi bakomeje guhamgara bavuga ko ayo mafaranga ari ayabo ariko ko Polisi ikeneye ibimenyetso bifatika kugira ngo iyahe umuntu.

Gridley yagize ati” Dukeneye kumenya uburyo yari afunzwemo, kugira ngo duhanye ko ari ayawe kuko nta mwirondoro uyariho”.

Polisi kandi ivuga ko itatangaza ingano y’amafaranga kugira ngo uzaza kuvuga ko ari aye atazayiyitira , mu bindi Polisi izasaba uzaza kuvuga ko ari aye, Ni icyangobwa cyerekana ko uwo muntu yaherukaga kubikuza kuri Banki cyangwa ATM, kuba yarateze taxi uturuka muri iyo Kompanyi cyangwa yaragendeye muri iyo modoka yasanzwemo ayo mafaranga.

Amakuru dukesha 9news, aravuga ko Umuyobozi wa Polisi ya Victoria, Sergeant Michael Gridley, yavuze ko amazi atatu n’ashira nta nyiri mafaranga ubonetse, Polisi izayasubiza umushoferi wayatoraguye.

Amafaranga ataratangazwa ingano yasanzwe mu modoka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles