Umupolisi ukorera mu Majyaraguru ya Brisbane yatewe icyuma ubwo yari ahamagawe ahari kubera urugomo.
Ibi byabaye mu gitondo cy’uyu wa Mbere, ahagana saa Tatu n’amakumyabiri n’itanu. Ku muhanda wa ‘John Street’ ahitwa Rothwell.
Ubwoabapolisi bahamagarwa ahari kubera ibikorwa by’urugomo , umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wari witwaje icyuma yasimbukiye umupolisi amukubita icyuma ku rutugu, ndetse anangiza imodoka ya Polisi.
Imodoka ya Polisi yangijwe
Umuyobozi wa Polisi mu gace, Detective Inspector Ben Fadian, yatangaje ko uwo mugabo yahise afatwa alajyanywa kwa muganga kuko nawe yarafite igikomere ku nda. Mu gihe umupolisi nawe watewe icyuma yahise yitabwaho mbere y’uko agezwa kwa muganga.