Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

DRC: Colonel yakatiwe urwo gupfa

Spread the love

Colonel Mike Mikombe Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwa gisirikare rw’Intara ya Kivu ya Ruguru rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi ku baturage 56 bari bateguye imyigaragambyo.

Mu gitondo cyo ku wa 30 Kanama 2023 nibwo abaturage bo mu itsinda ryiyita Wazalendo bari bagiye kwigaragambya maze abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu i Goma bayobowaga na Colonel Mike Mikombe barabitambika barabarasa.

Ku munsi wejo tariki 02 Ukwakira, urukiko rwa Kivu ya Ruguru wahamije Colonel Mike Mikombe ibyaha by’ubwicanyi nk’uwari ukuriye abo basirikare barashe abasivili 56.

Itangazo ry’Intara ya Kivu rivuga ko  kandi Urukiko rwahamije abandi basirikare bato batatu bakatiwe gufungwa imyaka 10.

Muri DR Congo iguhano cy’urupfu kiracyatangwa n’inkiko ariko mu myaka 20 ishize ntawe kirashyirirwaho mu bikorwa.

Colonel Mike Mikombe yakatiwe urwo gupfa.

Ni urubanza rwarimo abasirikare baba mu mutwe urinda Perezida.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles