Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ed Sheeran yavuze impamvu ari kubaka imva ye

Spread the love

Edward Christopher Sheeran wamamaye nka Ed Sheeran yatangaje impamvu arimbanyije imirimo yo kubaka imva azashyingurwamo mu rugo rwe.

Ed Sheeran umuhanga mu kurirmba no kwandika indirimbo mu muziki w’u Bwongereza n’isi muri rusange bitewe n’ibuhembo yagiye yegukana.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko n’abana babiri aganira n’ikinyamakuru GQ Hype yavuze ko ubu ari kubaka imva mu ri Shapeli iri mu busitani bw’urugo rwe ruhereye Suffolk mu Burasirazuba bw’u Bwongereza.

Ed Sheeran abajijwe impamvu yo kubaka imva azashyingurwamo kandi afite imyaka 32 y’amavuko, Sheeran yavuze ko n’ubundi igihe kizagera akitaba Imana.

Ed Sheeran yagize ati ” Ni umwobo nacukuye mu busitani bw’urugo rwange, uzengurukijwe amabuye , rero n’ubundi igihe kizagera mfe aho niho nzajya”.

Ed Sheeran afatwa nk’umwe mu bahanzi babayeho bakomeye muri icyi cyinyejana cya 21 kuko mu ndirimbo icumi zakinwe cyane harimo indirimbo ze eshatu arizo Shape of You iza ku mwanya wa kabiri, Perfect iza ku mwanya wa gatatu na Bad Habits iza ku mwanya wa cyenda.

Ed Sheeran yubatse imva mu busitani bw’urugo rwe.

Ed Sheeran umuhanga mu kuririmba bitewe n’ijwi rye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles