Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Intambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas

Spread the love

Kuva ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira urusaku rw’imbunda n’indege zimisha ibisasu ruri kumvikana muri Israel na Gaza nyuma y’uko umutwe wa Hamas wo muri Palestine winjiye muri Israel ukica abaturage abandi ukabashimuta.

Ku munsi wejo hashize tariki 8 Ukwakira ahagana Saa Kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagabye igitero gitungiranye ku butaka bwa Israel, binjira barasa abaturage ndetse barasa n’ibisasu byinshi ku butaka bwa Israel ku buryo habarurwa ibisasu 5000.

Abo barwanyi bateye ibice byinshi byegereye Gaza ndetse n’ibisasu bimwe na bimwe bigwa mu Mujyi wa Tel Aviv.

Amakuru dukesha Al Jazeera aravuga ko ibi bitero bimaze guhitana abaturage 320 ba Israel mu gihe abandi 1800 bakomeretse.

Al Jazeera itangaza ko kuva mu gitondo cy’uyu munsi inzego z’igisirakare za Israel zatangiye kurasa ku birindiro bya Hamas byo muri Gaza mu rwego rwo gusubiza kuri ibyo bitero.

Indege za Israel zabyutse zimisha ibisasu ku birindiro bya Hamas biri mu bice bitandukanye bya Palestine by’umwihariko mu gace ka Gaza.

Amarira y’Abanya-Israel niyo yiganje mu gihugu.

Ibisasu biri kwambukiranya ikirere. 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles