Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Intumwa ya FIFA yanenze inteko rusange ya FERWAFA

Spread the love

Bwana Amaju Pinnick , wari intumwa y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ( FIFA) mu nteko rusange ya FERWAFA yabareyemo amatora yanenze imigendekere yayo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 , Kamena 2023 , kuri Lemigo Hotel habereye Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yahuriranye n’Itorwa ry’abayobozi bashya bagombaga kuza kuziba icyuho cy’ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Nizeyimana Olivier Mugabo bwari bweguye muri Mata.

Ni Inteko rusange yatorewemo abayobozi bagera kuri 12 bagomba kuyobora inzu ishinzwe ruhago mu Rwanda.

Muri iyo nteko rusange , FIFA yari ihagarariwe na Bwana Amaju Pinnick , usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ( NFF) mu ijambo rye yavuze ko  yumijwe n’imigendekere y’Inteko rusange ya FERWAFA , kubera gutinda kwayo kandi yitabirwa n’abanyamuryango bake 

Bwana Amaju yagize ati” Iyi Nteko rusange niyo ya mbere mbonye itinze mu buzima kandi ifite n’abanyamuryango bacye, ubanza ariyo yambere mu mateka” 

 FERWAFA igiye kuba iyoborwa na Bwana Munyantwali Alphonse watowe nka Perezida, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari hatowe Bwana Habyarimana Matiku Marcel. Mu gihe Bwana MUGISHA Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.

Bwana Amaju Pinnick wari intuma ya FIFA mu Nteko rusange ya FERWAFA.

Abayobozi batowe bagiye kujya bayobora FERWAFA.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles