Abasore babiri bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera basanzwe mu nzu barayemo bitabye Imana bikekwa ko bishwe n’umwuka w’imbabura.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe aravuca ko aba basore bari batuye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abavandimwe babo bibajije impamvu abo basore batarabyuka, nyuma bishe urugi basanga bapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard, aganira n’ikinyamakuru IGIHE yavuze ko ko inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, zageze aho byabereye kugira ngo hatangire iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Yagize ati “Birakekwa ko bishwe n’imbabura, ariko ntabwo twahita tubyemeza. Turi kumwe n’abakozi ba RIB batangiye iperereza, dutegereje ikizavamo.’’
Abo basore barimo Niyomugabo Karim w’imyaka 17 na Ishimwe James w’imyaka 20. Biteganyijwe ko imirambo yabo ijyanwa mu Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.