Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kenya: Ikigo cy’ishuri cyafunzwe nyuma y’uburwayi budasanzwe bwibasiye abakobwa

Spread the love

Ikigo cy’ishuri cya Eregi Girls’ High School muri Kenya mu gace ka Kakamega cyafunzwe nyuma y’uburwayi budasanzwe bwibasiye abakobwa.

Kuva icyi cyumweru cyatangira mu Kigo cy’ishuri cya Eregi Girls’ High School  kigamo abana b’abakobwa giherereye mu gace ka Kakamega hadutse uburwayi nufata abana b’abakobwa bakananirwa kugenda bemye.

Iyi ndwara ituma abakobwa bananirwa kugenda no guhagarara, iyi ndwara yigeze kwaduka mu Rwanda muri 2019, ibatizwa izina rya ‘TETEMA’.

kuri ubi inzego z’uburezi muri Kenya zatangaje ko muri icyo kigo hamaze kubarurwa abana 90 barwaye n’ubwo Ibizamini byafashwe ntacyo biragaragaza.

Ezekiel Machogu, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yaramukiye muri icyo kigo nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza.

Iyu muyobozi yaguze ko Leta yafashe umwanzuro wo gufunga icyo kigo , abana bari mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu bagataha bakazagaruka mu minsi iri mbere.

Uburwayi bwibasiye abiga mu Kigo cya Eregi Girls’ High School.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles