Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Muri Afurika y’Epfo abasirikare umunani batumijwe igitaraganya ngo bave mu butumwa bwa MONUSCO mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Spread the love

Igisirikara cya Afurika y’Epfo cyahamagaje mu gihugu abasirikare bacyo umunani bashinjwa imyifatire mibi yo kujya mu buraya mu butumwa barimo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza BBC avuga ko aba basirikare bagera ku munani (8) bakekwaho icyaha cyo kujya mu ndaya bagikoze mu cyumweru gishize ubwo bajyaga mu gace karimo gakorwamo umukwabu maze bakinjira mu kabari kazwiho kuba ahantu hakorerwa uburaya hafi y’umujyi wa Beni. 

Nk’uko kandi umuvugizi w’ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa muri Kivu ya ruguru abitangaza; avuga ko hiyongereyeho no kuba abasirikare bari mu mutwe umwe bashatse gusagarira polisi igihe yarigiye kubata muri yombi no kubakoraho iperereza. Stéphane Dujarric umuvugizi wa MONUSCO ibi yabitangaje mu cyumweru gishize. Yakomeje avuga ko kandi iperereza ryatangiye kuri abo bagabo bashinjwa kurenga ku mategeko aranga ingabo ziri mu butumwa bwa ONU ibi rero byahise bituma ku cyumweru igisirikare cy’Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko; “Kubera uburemere bw’ibyo birego, SANDF yafashe icyemezo cyo kugarura abo basirikare bavugwa mu gihugu ngo basubize ibibazo kuri ibyo birego baregwa ndetse no kuvuga ibyabaye n’uko byagenze.” Iki gihugu cy’Afurika Y’Epfo gifite abasirikare barenga 1,000 mu butumwa bwa MONUSCO, ni icya gatanu mu kugirayo ingabo nyinshi nyuma y’Ubuhinde, Pakistan, Bangladesh na Nepal.

Abasirikare ba MONUSCO bakunzwe kuvugwaho guhohotera abaturage bo mu duce tugiye dutandukanye muri RDC, nkaho muri 2017, abasirikare batanu bayo barezwe imyifatire idahwitse nk’iyo, aho umwe muri bo yashinjwe gutera inda umwana w’umunyecongo utarageza imyaka y’ubukure. Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe isaba “kwihutisha” kuvana izi ngabo muri iki gihugu guhera mu Ukuboza (12) uyu mwaka, aho zishinjwa kunanirwa guhagarika imitwe yitwaje intwaro n’umutekano mucye mu myaka irenga 25 zihamaze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles