Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Muri Australia abana babiri baguye mu nkongi y’umuriro abandi babiri barakomereka

Spread the love

Abana babiri baguye mu nkongi y’umuriro yafashe inzu barimo mu gihe abandi babiri bakomeretse bikomeye, ibi byabereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Victoria mu mugi wa Geelong muri Australia.

Polisi yo muri Victoria yatangaje ko aba bana 4 bose bari mu nzu mu gihe yafatwaga n’inkongi y’umuriro hataramenyekana icyayiteye ndetse ngo biteye amakenga.

Ubwo inzu yafatwaga n’inkongi y’umuriro, abana babiri muri bane byarangiye bahasize ubuzima naho abandi babiri bakiri no mu myaka yo hasi bajyanwa mu bitaro by’abana bya Royal Children’s Hospital muri Melbourne mu mbangukiragutabara ya kajugujugu.

Ibi byose bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ndetse Polisi ikaba yavuze ko bihe byavuba iributangaze byinshi kuri iyi nkuru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles