Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ndayizeye yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2023 _ AMAFOTO

Spread the love

Ndayizeye Lellie Carelle , yaraye yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2023 ahigitse abandi bakobwa 10 bari bahanganye.

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Burundi batoraga Umukobwa uhiga abandi Ubwiza, Ubwenge n’Umuco.

Ku ikubituro abakobwa 142 nibo bari biyandikishije mu irushanwa rya Miss Burundi 2023.Nyuma yo gukorwa amajonjora, hasigayemo abakobwa 26 , nabwo baza kuvamo abandi hasigara abakobwa 11 aribo baraye bahataniye ikamba.

Umukobwa witwa Ndayizeye Lellie Carelle aza guhigika abandi aba yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2023 mu muhango wabereye muri Donatus Conference Center imbere ya Madamu Angeline Ndayizeye , umufasha wa Perezida w’u Burundi.

Madamu Angeline Ndayizeye, umufasha wa Perezida w’u Burundi ni umwe mu bari bitabiriye umuhango

Ndayizeye uretse kuba yambitswe ikamba yanagenewe ibindi bihembo birimo: Imodoka yo mu bwoko bwa ‘Ractis’, 480 Litre za essance mu gihe cy’umwaka umwe, ubwishingizi bw’ikinyabiziga mu gihe cy’umwaka, kumukorera imodoka igihe igize ikibazo, bazamwishyurira ishuri. Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500.000fbu.

Igisonga cya mbere cyabaye Ngabirano Belle Ange Edissa akaba yahembwe 2.500.000fbu anahabwa amafaranga yo kwiga.

Igisonga cya kabiri cyabaye Keza Blandine akaba yahawe 2.000.000fbu n’amafaranga yo kwiga.

Nyampinga ukunzwe ‘Miss Popularity’ yabaye Tricia Ricky Uwera yahembwe 1.500.000fbu n’amafaranga yo kwiga.

Miss Burundi 2023 Ndayizeye Lellie Carelle n’ibisonga bye.

Imodoka yo mu bwoko bwa Ractis yahawe Miss Burundi.

Miss Ndayizeye Lellie Carelle mu modoka 

Muri Donatus Conference Center hari hitabiriye abantu batandukanye.

Miss ucyuye igihe yambika ikamba Miss mushya .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles