Muri Leta ya New South Wales, umugabo witwa Craig Henry Rumsby akurikiranyweho n’urukiko rukuru rwa New South Wales ,kwica umwana w’imyaka 17 mu 1999.
Icyi cyaha uyu mugabo akekwaho ,biracyekwa ko yagikoze mu ijoro rya tariki 27 Gashyantare 1999. Aho bikekwako ko yateze abakobwa bato babiri bari bavuye mu birori by’isabukuru ya mugenzi wabo w’imyaka 15 mu gace ka Gulgong.
Michelle Bright wishwe mu 1999
Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 17 , witwaga Michelle Bright , umurambo we waje kugararagara nyuma y’iminsi itatu uri ku muhanda witwa Barney’s Reef. Umurambo we wasanzwe utambaye imyenda y’imbere ndetse ikizamini cyakorewe umurambo nticyahise kimenya icyamwishe.
Craig Henry Rumsby ukwekwaho kuba ariwe wishe Michelle Bright
Rumsby ukekwaho kuba yaramwishe, sibwo bwa mbere yaba arengwa icyo cyaha kuko yigeze no gukurikiranwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 18 ubwo yari avuye mu birori byo gutangira umwaka. Ku itariki 01 Mutarama 1998.
Muri 2020 , Polisi yari yarashyizeho igihembo cya Miliyoni 1 y’Amadorali y’Amerika ku muntu uzatanga amakuru yaho Craig Henry Rumsby yaba aherereye. Mu rwego rwo kwihisha ,Craig Henry Rumsby yagiye kuri Facebook ya Polisi yandika ko ababajwe no kuba Polisi itarafashe uwishe Bright.